Wari uzi ko ubunini cyangwa ubuto bukabije bw'ijosi ryawe busobanura byinshi ku buzima bwawe?

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abantu bahangayikishwa umubyibuho ukabije cyangwa kugira inda nini cyangwa se ibindi bice by'umubiri maze bakagerageza kugabanya ibiro.
Ariko ijosi ni kimwe mu bice by'umubiri wacu bigaragaza ibintu byinshi bifitanye isano n'ubuzima kandi muri rusange abantu ntibabyitaho cyane.
Iyo hari akadomo ku ijosi cyangwa ibara ry'uruhu rigahinduka, abantu bahita batangira gushaka uburyo bwo kurivura, kuko ari agace kari munsi y'isura kandi kabonwa n'undi muntu.
Ariko se mu gihe ijosi riba ribyibushye cyangwa rinanutse mu buryo budasanzwe bigaragaza iki? Ese ni hari impamvu yo guhangayika igihe bimeze bityo?
Si ubwiza gusa, ahubwo binafitanye isano n'ubuzima bwiza

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ijosi rito cyangwa se rinanutse bivugwa ko rituma umuntu agaragara neza. Abantu bamwe bambara imitako kugira ngo bongere kugeragaza neza ijosi ryabo.
Mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, inigi zambarwa mu ijosi kugira ngo ijosi rigaragare ari rirerire kandi rinanutse.
Hari kandi abantu bakora imyitozo yihariye kugira ngo ijosi rinanuke ribe ryiza.
Nubwo impinduka ziba ku mubiri wose cyangwa mu ijosi bitewe n'imyitozo ngororamubiri ari ibisanzwe, iyo ijosi rigaragara nk'aho ari rito cyangwa se ari rirerire cyane ugereranije n'umubiri, bishobora no kuba ikimenyetso cy'indwara nyinshi.
Iyo ijosi ari rinini, biba bivuze iki kubuzima bwawe ?
Dr. Shiv Kumar Sarin, ukuriye ikigo ILBS cy'i Delhi mu Buhinde akaba na Perezida w'Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi bw'Ubuvuzi, avuga ku ijosi mu buryo burambuye mu gitabo cye cyitwa 'On Your Body'.
Yabwiye BBC ati: "Ubusanzwe umuzenguruko w'ijosi ry'abagore ugomba kuba hagati ya santimetero 33 na 35 naho uw'abagabo ukaba hagati ya santimetero 37 na 40.
Yongeraho ati: "Ikintu cyose kirenze ibi kigaragaza indwara nyinshi."
Yavuze ko ubu hari ubushakashatsi bushya bwinshi bw'ubuvuzi busobanura indwara zishingiye ku bunini bw'ijosi.
Dr. Shalimar, Porofeseri wungirije ushinzwe indwara z'igifu mu Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi bw'Ubuvuzi rya All India (AIIMS) i Delhi, agira ati:
"Ku bantu bafite ibinure bike ku ijosi rigasa n'aho ari rigufi, dukunze gusanga bafite ibibazo nk'umwijima wuzuyeho ibinure.
"Hari igihe bene abo bantu banagona cyane mu gihe basinziriye."
Iyo ijosi ry'umuntu rigaragara nk'irinini kurusha uko bisanzwe, bigaragaza ikibazo cy'imikorere y'umubiri.
Dr. Mohsin Wali, umujyanama mukuru mu bitaro bya Sir Ganga Ram, i Delhi, agira ati: "Umuntu ufite ijosi rinini ashobora kuba afite cholesterol nyinshi, umwijima ufite ibinure byinshi, diyabete n'umuvuduko ukabije w'amaraso. Ibi bisaba ibizamini byihariye."
Usibye ibyo Ijosi rinini rinagaragaza ubugari mu bunini.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abantu bafite amajosi manini bitewe n'uburwayi runaka bakunze kugira uruhu rwijimye inyuma y'amajosi yabo.
Kugira agace k'umukara ku ijosi bishobora kugaragaza ibirenze ikibazo cy'uruhu gusa, ahubwo bishobora no kugaragaza ikindi kibazo cy'uburwayi.
Amitav Banerjee, umwarimu muri Kaminuza y'Ubuganga ya DY, muri Pune, agira ati:
"Iyo ijosi ry'umuntu ari rinini kurenza ikigero gisanzwe, bigaragaza ko afite ikibazo kijyanye n'ubuzima, cyane cyane ko umubiri we urimo ugana ku mubyibuho ukabije.
"Hanyuma akaba ashobora kurwara indwara nyinshi zifitanye isano n'umubyibuho ukabije."
Nk'uko Dr. Amitav abivuga, niba imiterere y'umubiri w'abantu babiri isa mu isuzuma rusange, ni ukuvuga ko bombi basa mu bijyanye n'uburemere, ariko igihe umwe muri bo iyo afite ijosi rinini, bivuze ko hari ibinure byinshi mu mubiri we kandi ashobora kugira umubyibuho ukabije.
Ijosi rito rishobora kugaragaza iki?

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ku mico imwe n'imwe ijosi rito rishobora gufatwa nk'igipimo cy'ubwiza, ariko rishobora no kuba ikimenyetso cy'indwara ziterwa na tiroyide(thyroid).
Abantu bafite amajosi mato bakunze kugira amagufwa menshi mu mugongo wabo.
Ubusanzwe abantu benshi bagira amagufwa arindwi mu mugongo, ariko bamwe na bamwe bagira amagufwa umunani.
Ibi ubundi birasanzwe, byagereranywa n'uko hari abantu bamwe bagira intoki esheshatu aho kuba eshanu ku biganza byabo.
Amagufwa yo mu mugongo ni yo agize umugongo. Afasha mu kurinda uruti rw'umugongo.
Nubwo ari imiterere umuntu avukana ikunze kugaragara ku buryo butunguranye kuri X-ray, ubusanzwe nta kibazo itera.
Dr Wali aragira ati: "Ibi ubusanzwe ntabwo bitera ikibazo, ariko hari ubwo tubona ko iyo umubare w'amagufwa yo mu mugongo ari munini, ni ukuvuga umunani, ibi bitera ikibazo nkicyo guhorana ibinya mu ntoki".
Dr. Atreya Niharchandra wo muri Bengaluru mu Buhinde agira ati: "Rimwe na rimwe, bitewe no kubura amaraso, amajosi y'abantu asa n'aho ari mato ugereranyije kurugero rugaragara.
"Abantu nk'abo bahabwa imiti, vitamine n'izindi nyongeramirire."
Avuga ko hari igihe ibi bishobora guterwa n'uturemangingo, urugero niba ijosi rya se ari rirerire kandi rito, ijosi ry'umwana na ryo rishobora kuba rimeze gutyo, ibi bikaba bishobora kuba ikimenyetso cy'amaraso make.
Akenshi, abantu bafite amajosi magufi bagirwa inama yo gukora imyitozo ngororamubiri yihariye binyuze mu kuringaniza ingano y'intungamubiri binyuze mu miti n'ubundi buryo, kugira ngo imitsi y'ijosi ikomere kandi igire ubuzima bwiza.
Nk'uko abaganga babivuga, abantu bumva ko ijosi ryabo rigaragara ari rinini cyane cyanwa se rinanutse cyane kurusha uko bisanzwe bagomba kubanza gutekereza ku kugenzura ibiro byabo.
Muri rusange, abagore bafite amahirwe menshi yo kwiyongera ibiro nyuma yo kubyara, bityo bakaba bagirwa inama yo kwita ku ndyo yabo.
Ni ukuvuga no igihe cyose uri imbere y'indorerwamo, genzura ijosi ryawe.












