Star Wars, The Devil Wears Prada 2: Filimi 10 nziza wareba muri uku kwezi kwa 5

Abakinnyi ba filimi

Ahavuye isanamu, 20th Century Fox

Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 6

Mu gihe filimi The Mandalorian na ngenzi yayo Grogu zerekanwe bwa mbere muma cinema, ndetse n'igaruka rya Miranda Priestly wamamaye cyane, izi ni zimwe muri filimi wareba muri cinema cyangwa kuri internet muri uku kwezi.

Inyamaswa

Ahavuye isanamu, Imaginarium

1. Animal Farm

Filime nshya ya Animal Farm, ishingiye ku gitabo cya George Orwell cyasohotse mu 1945, igaruka ku nkuru y'uko amatungo afata uwayororaga akaza kumukura muri uwo mwanya ariko akaza gutegekwa n'ingurube y'inyagitugu yitwa Napoleon.

Iyi 'verisiyo' nshya yakozwe mu buryo bwa cartoon iyobowe na Andy Serkis, Seth Rogen akaba ari we watanze ijwi rya Napoleon. Nubwo irimo urwenya rwinshi, iyi filimi ikomeza gutanga ubutumwa bw'imyifatire n'ubwa politiki bugaragaza ubutegetsi bw'igitugu.

Yasohotse tariki ya 1 Gicurasi muri Leta Zunze Ubumwe z'America na Canada.

2. The Devil wears Prada 2

Abakinnye iyi filimi

Ahavuye isanamu, 20th Century Fox

Nyuma y'imyaka 20 filime The Devil Wears Prada imenyekanye cyane muri cinema, hagiye gusohoka igice cya kabiri cyayo kirimo uburanga n'imideli byinshi.

Iyi filime yongeye gukorwa no gutunganwa na David Frankel yandikwa na Aline Brosh McKenna, ari na bo bakoze igice cya mbere.

Anne Hathaway agaruka akina Andy umunyamakuru uha agaciro inkuru zicukumbuye kandi zifite ireme kurusha kwita cyane ku mideli, mu gihe Meryl Streep agaruka nka Miranda Priestly, umuyobozi ukomeye w'ikinyamakuru cyo muri New York, wiganjemo imico ya Anna Wintour wahoze ayobora Vogue. Stanley Tucci na Emily Blunt na bo bagaruka muri iyi filime.

Nubwo abakunzi b'imideli bayitezeho byinshi, hari abashidikanya niba izagira umwimerere awaranze igice cya mbere.

Yasohotse ku rwego mpuzamahanga taliki ya 1 Gicurasi.

3. Star Wars: The Mandalorian and Grogu

Devils war

Ahavuye isanamu, Lucasfilm Ltd

The Mandalorian and Grogu, bamwe mu bakunzwe cyane mu biganiro bya Star Wars kuri Disney+, bagiye gushyira hanze filime yabo ya mbere ya Star wars uhereye kuri The Rise of Skywalker (2019).

Filime izagaragaramo intambara zikomeye, ibiremwa bidasanzwe, indege z'intambara za X-Wing n'imashini za AT-ATs. Nubwo bamwe bamaze kumenyekana muri filime z'uruhererekane kuri televiziyo, ese koko ubu bashobora kwerekanwa ku rwego rwa cinema? Uwayiyoboye Jon Favreau avuga ko iyi filimi yakozwe mu buryo bwo gukoresha neza muri cinema, mu buryo bwo gutanga amashusho meza ku bazayireba.

Izasohoka ku rwego mpuzamahanga taliki ya 22 Gicurasi

4. The Sheep Detectives

Umushumba w'intamba ugaragara muri iyi filimi ni zo ubwazo zimushakira ubutabera amaze kwicwa

Ahavuye isanamu, Amazon MGM Studios

Insiguro y'isanamu, Umushumba w'intamba ugaragara muri iyi filimi ni zo ubwazo zimushakira ubutabera amaze kwicwa

Filime The Sheep Detectives ni imwe muri filimi ebyiri muri uku kwezi zigaragaza amatungo yo mu rwuri avuga nk'abantu.

Iyi filime ivanga amashusho nyayo n'intama za CGI zisa neza cyane, ikongera umwimerere ku bwoko bwa filime z'ubugizi bwa nabi bwo mu rwego rwa 'cosy crime'.

Hugh Jackman akina ari umushumba usomera intama ze inkuru z'ubugizi bwa nabi buri joro; ariko igihe yicwa, izo ntama zifata umwanzuro wo gukora iperereza ubwazo.

Nubwo byumvikana nk'ibitangaje, iyi filime ifite inkuru isetsa kandi itekerezwaho neza ku iperereza ry'ubwicanyi.

Bamwe mu bakinnye izo nyamaswa barimo Emma Thompson, Nicholas Braun na Nicholas Galitzine, mu gihe amajwi y'izo ntama atangwa na Julia Louis-Dreyfus, Patrick Stewart, Bryan Cranston na Chris O'Dowd.

Guy Lodge avuga ko iyi filime ari "imyidagaduro y'umuryango idasanzwe, kandi itandukanye n'izindi".

5. Two Pianos

Abakina iyi filimi

Ahavuye isanamu, Emmanuelle Firman/ Why Not Productions

Mu filimi nshya yo mu Bufaransa yitwa Two Pianos, iyobowe na Arnaud Desplechin, inkuru igaruka ku mugabo witwa Mathias wari warigeze kuba umucuranzi wa piano w'icyamamare ariko akaza kumara igihe yigisha mu Buyapani.

Umwarimu we wa kera amutumira kugaruka mu mujyi w'iwabo, ngo amufashe mu bitaramo bye bya nyuma mbere y'uko ava mukazi.

Ariko ibintu bihinduka ubwo Mathias ahuye n'umukunzi we wa kera, ndetse agasanga hari umusore muto usa neza nkawe, bigatuma atangira kwibaza byinshi ku buzima bwe, urukundo n'amateka ye.

Iyi filime ivuga ku rukundo, urupfu, umuziki n'urwibutso, byose bivanzemo amayobera.

Abasesenguzi bavuga ko ari filime igaragaza uburyo bwihariye bwa Desplechin bwo kuvanga amarangamutima n'umuziki mu buryo bukomeye kandi bwihariye.

Yasohotse Taliki 8 Gicurasi muri Amerika.

6. Remarkably Bright Creatures

Ibinyamaswa zo mu mazi n'umugore arimo kuzireba

Ahavuye isanamu, Netflix

Mu filime nshya Remarkably Bright Creatures, iyobowe na Olivia Newman, inkuru ishingiye ku gitabo cya Shelby Van Pelt, igaruka ku buzima bw'abantu babiri bahurira mu kigo cyita ku binyabuzima byo mu mazi(aquarium).

Sally Field akina nka Tova, akina nk'umugore w'umunyamubabaro ukora amasuku muri icyo kigo. Hamwe na Cameroon ukinwa na Lewis Pullman, umusore ufite ibibazo by'ubuzima uza kuhakorera, bakaza kugirana ubucuti budasanzwe.

Ikidasanzwe ni uko hari ifi ya Octopus nini yitwa Marcellus ikurikirana inkuru y'aba bantu, ndetse ikaba ari na yo itanga ibisobanuro by'inkuru. Alfred Molina niwe uvuga nki'iyi Octopus.

Nubwo igitekerezo gisa nk'amayobera, iyi filimi si iy'intambara ahubwo yibanda ku rukundo, agahinda n'ubucuti hagati y'abantu.

Yasohotse ku wa 8 Gicurasi kurubuga rwa Netflix.

7. Billie Eilish: Hit Me Hard and Soft: The Tour

Abakina mur Billie Eilish

Ahavuye isanamu, Paramount

Iyi filime si niy' igitaramo cya Billie Eilish cyafashwe mu buryo bwa 3D, kiyobowe n'umuyobozi w'icyamamare James Cameron uzwi mu ikoranabuhanga rya filime z'amashusho za 3D.

Yakozwe mu buryo bwo korohereza abantu kureba nk'abari mu gitaramo nyirizina, ku buryo ishobora gushimisha abakunzi b'indirimbo za Billie Eilish ndetse n'abakunzi ba cinema muri rusange.

Nubwo James Cameron afite ubuhanga mubya filime, avuga ko Billie Eilish na we yagize uruhare rukomeye mu kuyiyobora, kuko ari we wateguye igitaramo ubwacyo. Bombi bayoboye iyi filime hamwe.

Yasohotse ku wa 8 Gicurasi ku rwego mpuzamahanga.

8.Backrooms

Umukinnyi wa filimi

Ahavuye isanamu, A24

The Backrooms yatangiye nk'inkuru zavugwaga kuri murandasi mu mwaka wa 2019 zivuga ku byumba n'imihanda itagira iherezo, isa n'isi y'amayobera ndetse iteye ubwoba.

Mu mwaka wa 2022, Kane Parsons w'imyaka 20 yazihinduyemo filime ngufi iteye ubwoba yarebwe cyane kuri YouTube, hanyuma aza kuyagura ayigira filime ndende.

Muri iyi filime, Chiwetel Ejiofor akina ari nyiri iduka ryibitsemo inzira ijyana muri byumba byaryo by'inyuma, mu gihe Renate Reinsve akina ari umuganga we.

Umuyobozi Parsons avuga ko atayifata nk'imyidagaduro gusa, ahubwo nk'inkuru ifite byinshi sobanuye kuri we.

Izasohoka taliki ya 29 Gicurasi(5) ku rwego mpuzamahanga.

9. I Love Boosters

Abakina iyo filimi

Ahavuye isanamu, Neon

I Love Boosters ni filime nshya ya Boots Riley, uzwiho gukora filime zihuza politiki n'urwenya.

Inkuru ivugaa ku itsinda ry'abakobwa bitwa The Velvet Gang bajya biba imyambaro ihenze bakayigurisha ku giciro gito ku isoko ry'imihanda(street/local flea market mu ndimi z'amahanga).

Ariko nyuma bahura n'ingaruka ubwo umu designer bakunda cyane atangiye gushaka guhangana nabo.

Irasohoka ku wa 22 Gicurasi muri Amerika, Canada na Australia.

10. The Salt Path

Abakina iyo filimi

Ahavuye isanamu, Black Bear Pictures

The Salt Path ivuga ku mugore n'umugabo batakaje inzu, umugabo akaza no gusangwamo indwara y'ubwonko. Mu kwiyibagiza ibyo bari gucamo, bafata urugendo rurerure ku nkombe z'icyaro cy'u Bwongereza.

Filime ikinamo Gillian Anderson na Jason Isaacs, igaragaza urugendo rwuzuyemo ibibazo ariko rugaruka ku kwihangana, ubugwaneza no gukira binyuze mu bidukikije.

Filime kandi igaragaza ku mbaraga zo kwihanganira ibihe bikomeye.

Izasohoka ku wa 22 z'uku kwezi kwa Gicurasi muri Amerika na Canada.