Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.

Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa

Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke

IKIBIRIRAHO, Imyaka 10 nyuma yaho, Trump asubiye mu Bushinwa bukomeye kandi bufite imbaraga kurushaho

Umusesenguzi umwe avuga ko bishoboka cyane ko Ubushinwa ari bwo mucyeba wa mbere ukomeye cyane Amerika yigeze yagira mu mateka yayo.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Chançard Abimana na Didier Bikorimana

  1. Imyaka 10 nyuma yaho, Trump asubiye mu Bushinwa bukomeye kandi bufite imbaraga kurushaho

    Ubwo Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping aza kuba yakiriye mugenzi we w’Amerika i Beijing muri iki cyumweru, Donald Trump araza kwibutswa uruzinduko yaherukaga kuhagirira mu mwaka wa 2017 – icyo gihe habayeho kumureshya cyane, yakirwa ku meza ku ifunguro rya nimugoroba mu ngoro yitwa Forbidden City i Beijing, icyubahiro kitari cyarigeze na rimwe gihabwa undi perezida w’Amerika.

    Ukwakirwa kwe muri iki cyumweru na ko kuratanga icyizere ko kuza kuba ari ikirenga, harimo no mu rugo rwitwa Zhongnanhai, ahantu h’imbonekarimwe abategetsi bo hejuru b’Ubushinwa batuye ndetse banakorera.

    Kuri gahunda haraza kuba na bwo harimo imbogamizi, mu gihe Iran yahindutse isoko nshya y’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi, hamwe n’ubucuruzi, ikoranabuhanga na Taiwan.

    Ariko byinshi byarahindutse, ubu Trump asubiye mu Bushinwa bukomeye kurushaho kandi bufite imbaraga kurushaho. Ubu, Xi, ufite intego nyinshi, uri muri manda ya gatatu ku butegetsi itari yarigeze ibaho mbere, arimo gushingura cyane hamwe na gahunda zigamije kugera ku “mbaraga nshya z’umusaruro”, ashora imari nyinshi mu ngufu zisubira, ikoranabuhanga ry’ama ‘robots’ hamwe n’ubwenge buhangano.

    Mu 2017, Ubushinwa bwari burimo kugerageza kugaragaza ko bunganya imbaraga n’Amerika, nkuko bivugwa na Ali Wyne, umushakashatsi mukuru n’umujyanama ku mubano w’Amerika n’Ubushinwa mu kigo cy’ubushakashatsi ku makimbirane, International Crisis Group.

    Yagize ati: “Ntekereza ko intumwa z’Ubushinwa mu buryo bwumvikana zakoresheje umuhate mwinshi cyane muri dipolomasi mu kugerageza kugaragaza ko Perezida Xi anganya imbaraga za Perezida Trump mu by’ububanyi n’amahanga. Icyo nsanga cyigaragaza cyane kuri iyi nshuro ni ukuntu icyo gitekerezo ubu atari ngombwa cyane ko kiri ku ruhande rw’Ubushinwa.”

    Wyne avuga ko ubu Washington yemera ko Ubushinwa buri “hafi kungana” na yo, akavuga ko Beijing ubu “birashoboka cyane ko ari yo mucyeba wa mbere ukomeye cyane Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zigeze zigira mu mateka yazo”.

    Nta gushidikanya ko uguhangana hagati y’ibihugu byombi kuzagena gahunda y’ibiganirwaho. Ubushinwa bumaze igihe bukora uko bushoboye kose kugira ngo ntiburambirize (ntibushingire) kuri Amerika nk’igihugu cy’ingenzi bucuruzanya na cyo.

    Ibicuruzwa Ubushinwa bwohereza muri Amerika byaragabanutse bigera kuri 20% mu myaka micye ishize, ndetse ubu Amerika ni iya gatatu mu bacuruzanya cyane na bwo, inyuma y’Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba hamwe n'umuryango w'Ubumwe bw’Uburayi.

    Ukwakirwa kwa Trump mu buryo bw’agatangaza mu ruzinduko yaherukaga kugirirayo ntibyabujije Amerika gushyiraho imisoro myinshi cyane ku bicuruzwa by’Ubushinwa byinjira muri Amerika kandi Beijing yahigiye isomo.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.